Admission

 

IBISABWA ABANA BIFUZA KWIYANDIKISHA KUGIRANGO BAZIGE MU ISHURI “GAHOGO ADVENTIST ACADEMY”, UMWAKA WA 2017.

 

  1. IBISABWA ABANA BOSE  MURI RUSANGE.
  1. Kuba umwana afite imico n’imyitwarire myiza. Kubw’icyo rero umwana usanzwe yiga mu mashuri yisumbuye yarabonye amanota ari munsi ya 60% mu myitwarire ashobora kwiyandikisha gusa nyuma yuko ubuyobozi bw’ishuri bwigana ubushishozi ikibazo cye.
  2. Kuba umwana afite indangamanota y’umwaka ubanziriza uwo ashaka kwigamo.

IBISABWA MURI BURI MWAKA UMWANA AZIGAMO MU BURYO  BW’UMWIHARIKO

 

Umwaka wa mbere (S1).

  1. Kuba yararangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza (P6).
  2. Kuba yarakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

 

Umwaka wa Kabiri (S2)

  1. Kuba yaratsinze (=yarimutse) umwaka wa mbere mukigo cy’ ishuri yigagamo.
  2. Umwana wasibijwe mu ishuri yigagamo, azasibira no muri Gahogo Adventist Academy.

 

Umwaka wa gatatu(S3)

  1. Kuba yaratsinze umwaka wa kabiri afite amanota atari munsi ya 55% mu ishuri yigagamo.
  2. Kuba yarize umwaka wa mbere kandi akawutsinda.

IBISABWA MURI BURI MWAKA UMWANA AZIGAMO MU BURYO  BW’UMWIHARIKO

Umwaka wa kane (S4)

  1. Kuba yararangije umwaka wa gatatu w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
  2. Kuba yarakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Umwaka wa gatanu (S5)

  1.  Kuba yaratsinze (=yarimutse) umwaka wa kane mukigo cy’ ishuri yigagamo.
  2. Umwana wasibijwe mu ishuri yigagamo, azasibira no muri Gahogo Adventist Academy.
  3. Kuba yarakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Umwaka wa gatandatu (S6).

  1. Kuba yaratsinze  nibura 2/3 by’amasomo atatu aranga ishami yigamo.
  2. Kuba igiteranyo cy’amanota yabonye mu mwaka wa gatanu kitari munsi y’amanota 55%.
  3. Kuba yarize kandi agatsinda umwaka wa kane.
  4. Kuba yarakoze ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

ICYITONDERWA: Umwana wese wujuje ibyavuzwe haruguru yandikwa mu bitabo by’ishuri amaze kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu (Rwf 5000) kuri konti y’ishuri.


UMWIHARIKO KU MITANGIRWE Y’AMAFARANGA Y’ISHURI MU MWAKA WA 2017 HAZAKURIKIZWA UBURYO BUKURIKIRA

I.   ICYICIRO  CY’ABANA  B’INDASHYIKIRWA

  1. Abana bazabasha  amabarwa  abajyana mu bigo bya Leta nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza(umwaka wa gatandatu) ndetse n’abasoza icyiciro rusange (tronc commun) basonerwa 10% by’amafaranga y’ishuri.
  2. Abana babashije kuba indashyikirwa mu myaka isanzwe umwaka wa 1,2, 4,5 basonerwa kuri ubu buryo bukurikira:
  • Abafite indangamanota y’umwaka iriho amanota kuva kuri 90% kujyana hejuru (95%Percentage on Grade ≤100%)basonerwa 15% ku mafaranga y’ishuri atangwa ku mwaka
  • Abafite indangamanota iriho amanota hagati ya 85% na 90% (90%Percentage on Grade ≤95%).basonerwa 10% ku mafaranga y’ishuri atangwa
  • Abafite indangamanota iriho amanota hagati ya 80% na 85% (85%Percentage on Grade ≤90%)basonerwa 5% by’amafaranga y’ishuri.

ICYITONDERWA: Abigaga ku yandi mashuri bashaka gukomereza muri Gahogo Adventist Academy, nabo bazafatirwa kuri ibi bipimo bivuzwe haruguru hagendewe  ku ndangamanota bafite.

Inshamake:

Kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri ku bana b’ndashyikirwa (FEES PAYEMENT DISCOUNT)

Percentage (%) Obtained Percentage on Grade DISCOUNT
90% 95% 15% of fees for the whole year
85% 90% 10% of fees for the whole year
80% 85% 5% of fees for the whole year

II. IBINDI BIZAGENDERWAHO MU MWAKA WA 2017

Hagendewe ko hari ababyeyi bagiye bafite cyangwa bashobora kugira abana barenze umwe ku ishuri basonerwa kuri ubu buryo bukurikira:

-         Guhera ku mwana wa kabiri, umubyeyi asonerwa 5% by’amafaranga y’ishuri yasabwaga gutanga.

-         Umwana wa gatatu asonerwa 10% by’ayo yasabwaga gutanga

-         Bikomeza bityo no kubandi bana bakurikiyeho agenda agabanyirizwa 5%

Bikorewe i Gahogo kuwa 20/12/2016

HATEGEKIMANA Assiel

Umuyobozi wa Gahogo Adventist Academy

 


 

IBIKORESHO BISABWA UMUNYESHURI MBERE YUKO YAKIRWA MU KIGO

 
I.IBIKORESHO MURI RUSANGE     II.IBIKORESHO BIJYANYE N'AMASOMO  
1. Bibiliya N'indirimbo Biri Mu Rurimi Rw'icyongereza     23. Amakaye 10 manini(Ipaji 200) cyangwa registre n'amakayi 10 mato(ipaji 96  
2. Matelas 1       24. Amakaramu 5 y'ubururu, 3 y'umutuku, 2 y'umukara  
3. Ikiringiti 1       25. Agasanduku k'ibikoresho by'imibare  
4. Amashuka (Paire 2)       26. Agacamurongo(30cm)  
5. Indobo 1       27. Calculatrice(Caculator)  
6. Kamambiri       28. Ibitabo by'umunyeshuri  
7. Inzitiramibu       29. Itaburiya kubiga ibinyabuzima, ubutabire, ubugenge  
8. Ubwishingizi Bwo Kwivuza(Mituelle)   30. Flash disk kubiga ikoranabuhanga  
9. Isabune 4 Zo Gukaraba N'imiti 2 Y'isabune Zo Kumesa   31. Ipaki y'impapuro (Ream of paper)  
10. Impapuro Z'isuku 10          
11. Uburoso N'umuti W'amenyo     ICYITONDERWA  
12. Inkweto Z'umukara Zifunze(Imiguru 2)      
13. Cotex 3       1.Ntawe uzakirwa adafite urupapuro yishyuriyeho amafaranga y'ishuri  
14. Amasogisi Y'umweru Maremare Ku Bakobwa   2. Abanyeshuri bose biga bacumbikirwa basabwa kurara mu kigo ku munsi    
15. Imiswara 3       Minisiteri izaba yashyizeho kandi utazabyubahiriza ntazakirwa  
16. Inkweto N'amasogisi Bya Siporo   3. Umwana uzakererwa ku gihe cyateganijwe kubera impamvu zitandukanye, azakirwa aruko azanye n'umubyeyi cyangwa se umurera  
17. Imyenda Ya Siporo          
18. Ikanya, Icyuma Cyo Ku Meza N'akayiko Gato      
19. Sim Card Igura Mafaranga 100        
20. Amafaranga 500 Yo Kwiyogoshesha      
21. Amafaranga Ya Tike Yo Kuzamusubizayo      
22. Icupa Rikomeye Ryo Kubikamo Amazi Yo Kunywa  

GAHOGO ADVENTIST ACADEMY

SEVENTH DAY ADVENTIST CHURCH

P.O.Box 07 GITARAMA

MUHANGA

Email: This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

website:gahogoadventistacademy.org

Contact :0788659851,0722659851

 

Umwihariko wa Gahogo Adventist Academy/ Fees Payment Modes/ Amatangazo/Announcements

 

Contacts

Head Teacher

+250 788 659 851