Students Results

Reserved for students:  
Dear student, Click here to view your results
  For Staff Only:
Please Teachers, Click Here To Fill Marks on Students' Reports

 

UMWIHARIKO KU MITANGIRWE Y’AMAFARANGA Y’ISHURI MU MWAKA WA 2017 HAZAKURIKIZWA UBURYO BUKURIKIRA

I.   ICYICIRO  CY’ABANA  B’INDASHYIKIRWA

  1. Abana bazabasha  amabarwa  abajyana mu bigo bya Leta nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza(umwaka wa gatandatu) ndetse n’abasoza icyiciro rusange (tronc commun) basonerwa 10% by’amafaranga y’ishuri.
  2. Abana babashije kuba indashyikirwa mu myaka isanzwe umwaka wa 1,2, 4,5 basonerwa kuri ubu buryo bukurikira:
  • Abafite indangamanota y’umwaka iriho amanota kuva kuri 90% kujyana hejuru (95%Percentage on Grade ≤100%)basonerwa 15% ku mafaranga y’ishuri atangwa ku mwaka
  • Abafite indangamanota iriho amanota hagati ya 85% na 90% (90%Percentage on Grade ≤95%).basonerwa 10% ku mafaranga y’ishuri atangwa
  • Abafite indangamanota iriho amanota hagati ya 80% na 85% (85%Percentage on Grade ≤90%)basonerwa 5% by’amafaranga y’ishuri.

ICYITONDERWA: Abigaga ku yandi mashuri bashaka gukomereza muri Gahogo Adventist Academy, nabo bazafatirwa kuri ibi bipimo bivuzwe haruguru hagendewe  ku ndangamanota bafite.

Inshamake:

Kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri ku bana b’ndashyikirwa (FEES PAYEMENT DISCOUNT)

Percentage (%) Obtained Percentage on Grade DISCOUNT
90% 95% 15% of fees for the whole year
85% 90% 10% of fees for the whole year
80% 85% 5% of fees for the whole year

II. IBINDI BIZAGENDERWAHO MU MWAKA WA 2017

Hagendewe ko hari ababyeyi bagiye bafite cyangwa bashobora kugira abana barenze umwe ku ishuri basonerwa kuri ubu buryo bukurikira:

-         Guhera ku mwana wa kabiri, umubyeyi asonerwa 5% by’amafaranga y’ishuri yasabwaga gutanga.

-         Umwana wa gatatu asonerwa 10% by’ayo yasabwaga gutanga

-         Bikomeza bityo no kubandi bana bakurikiyeho agenda agabanyirizwa 5%

Bikorewe i Gahogo kuwa 20/12/2016

HATEGEKIMANA Assiel

Umuyobozi wa Gahogo Adventist Academy

 


 

 

 

 

 

Reserved for students:  
Dear student, Click here to view your results

For Staff Only:
Please Teachers,

Click Here To Fill Marks on Students' Reports

 

  INGENGABIHE N'IBISABWA KU BANYESHURI BAZASUBIRA MU BIZAMINI BATABASHIJE GUTSINDA NEZA

GAHOGO ADVENTIST ACADEMY

P.O BOX 07 Muhanga

                                                                                   Nyamabuye, kuwa 31/10/2016

Mubyeyi dufatanije kurera umwana …………………………………………………………… tubanje kubashimira ubufatanye mutugaragariza mu kurangiza inshingano yacu, kandi tunashimira Imana Idahwema kudufasha buri munsi.

Mubyeyi, nyuma yo kwiga k’umusaruro w’uyu mwana, twasanze twamuha amahirwe yo gusubira mu masomo twagaragaje ku ndangamanota ye, hagamijwe kumurinda gusibira mu mwaka yarimo; tunagamije no kugira ngo hekubaho kwishyura amafaranga y’ishuri inshuro ebyiri mu mwaka umwe. Hazimuka uwatsinze ibyo bizamini gusa. Ni muri urwo rwego, tubasaba ko mwamufasha mu buryo bushoboka bwose gusubira mu masomo yatsinzwe kugira ngo ibi bigerweho. Ni byiza kandi kureba ku manota ye y’imyitwarire mukamugira inama musanze afite make.

Ibizamini ku masomo yagaragajwe ku ndangamanota bizakorwa kuva kuwa 27 kugeza kuwa 29 ukuboza, 2016 hagendewe ku ngengabihe ikurikira:

DYS&DATES PERIODS S1 S2 S4MCB S4MPC S4MCE S4LEG S4HEG S4MEG

TUESDAY

27/12/2016

9:00-12:00 AM MATH PHYS MATHS MATHS MATHS   HIST MATHS
2:00-5:00 PM ENG KINY, ENG            

WEDNESDAY

28/12/2016

9:00-12:00 AM PHYS CHEM BIO PHYS   GEO GEO GEO
2:00-5:00 PM HIST
HIST,
E-ship
E-ship E-ship E-ship E-ship E-ship E-ship

THURSDAY

29/12/2016

9:00-12:00 AM CHEM, BIO MATH CHEM COMP COMP      
2:00-5:00 PM GEO BIO     ECO ECO ECO ECO
DYS&DATES PERIODS S5MCB S5MPG S5MPC S5MCE S5MEG S5HEG

TUESDAY

27/12/2016

9:00-12:00 AM BIO PHYS PHYS ECO ECO ECO
2:00-5:00 PM E-ship E-ship E-ship E-ship E-ship E-ship

WEDNESDAY

28/12/2016

9:00-12:00 AM MATH MATH MATH MATH MATH HIST
2:00-5:00 PM            

THURSDAY

29/12/2016

9:00-12:00 AM CHEM GEO COMP COMP GEO GEO
2:00-5:00 PM            

Icyitonderwa: Umunyeshuri uzaza gukora ibizamini asabwe kuzaza hano ku ishuri kuwa 26/12/2016, yitwaje inyemezabwishyu y’amafaranga angana n’ibihumbi bitandatu (6,000Frws) kuri numero:056-0690832-14 iboneka muri Bank of Kigali. Aya mafaranga agomba kuzaba yarangiye kwishyurwa bitarenze kuwa 24/12/2016.

HATEGEKIMANA Assiel

Umuyobozi w’ishuri


Dear student, Click here to view your results


Please Teachers,

Click Here To Fill Marks on Students' Reports


 Umwihariko wa Gahogo Adventist Academy/ Fees Payment Modes/ Amatangazo/Announcements

Contacts

Head Teacher

+250 788 659 851