Fees payment modes

IBISABWA UMUNYESHURI MU MWAKA WA 2017

Tunejejwe no kukumenyesha  ko Umwana wifuza kwiga muri GAHOGO ADVENTIST ACADEMY yaba mu cyiciro rusange(O’Level) cyangwa mu cyiciro cya kabiri(A’Level) asabwa kuzuza ibi bikurikira:

IBISABWA abacumbikirwa Abiga bataha
1 Kwiyandikisha(ku banyeshuri bashya) 5000frw 5000frw
2 Amafaranga y’ishuri(school fees) ku gihembwe 120.000frw 60.000frw
3 Ubwishingizi ku mwaka 1200frw 1200frw
4 Kuzamura ikoranabuhanga mu kigo ku mwaka 5000frw 5000frw
5 Caution ku mwaka 3000frw 3000frw
6 Kwisuzumisha ku ishuri ku gihembwe 1800frw  
IBIKORESHO UZAKENERA WISHYURA KURI COMPTE No. 056069083214 iri muri BK
1 Umwambaro w’ishuri (amashati2, amapantalo 2, umupira w’imbeho, T-shirt, Karuvati) 25.000frw 25.000frw
2 Iterambere ry’ishuri ku mwaka 2000frw 2000frw
3 Ikarita y’ ishuri n’ ikayi y’ itumanaho ku mwaka 1000frw 1000frw
  IBINDI BIKORESHO KUBACUMBIKIRWA
  • Bibiliya n’indirimbo by’ icyongereza
  • Imyambaro 2 ya sport n’iyo gukorana imirimo y’amaboko
  • Inkweto za souplesses z’umukara n’inkweto z’umukara zifunze(2paires) zo kwigana n’amasogisi y’umweru maremare
  • Ibiryamirwa: Matelas, Amashuka4, ikiringiti n’inzitiramubu
  • Isuku: Indobo, Igitambaro cy’amazi(essui-mains), kambambiri), amasabune, Uburoso n’umuti w’amenyo na Cotex 3 ku bakobwa, imiswara 3 n’ umukoropesho ku banyeshuri bashya
  • Kuzana ikarita yo kwivuza(mutuelle de santé) cyangwa se ubundi bwishingizi waba ufite
  • Amakaye icumi manini (10) ya paji 200, amakayi icumi mato (10) ya paji 96, amakaramu y’amabara atandukanye, agasanduku k’ibikoresho by’imibare, agacamuronko, Calculator, Ipaki y’impapuro, Itaburiya ku biga ibinyabuzima, ubugenge n’ubutabire
  • Impapuro 10 z’isuku (Toilet paper) n’ibindi bikoresho by’isuku umuntu akenera
  • Amafaranga 1000frw yo kwiyogoshesha, SIM CARD igura 100frw
  • Ibikoresho byo kumeza: Isahani, igikombe, ikanya, icyuma n’ ikiyiko, n’icupa rikomeye ryo kubikamo amazi meza yo kunywa
  • Amafaranga ya tike azamusubiza mu rugo

NB:  - Amafaranga yose agomba kwishyurwa mbere y’uko umwana yinjira mu ishuri kandi akishyurirwa kuri  bank

          -   Kirazira kuzana Telefoni, Camera, radiyo, appareil photo, n’ibindi birangaza abanyeshuri

          -  Imyenda isanzwe ntiyemewe

                                                                           

HATEGEKIMANA Assiel

               Umuyobozi wa Gahogo Adventist Academy

 

 

NO.COMPTES Z’IKIGO

BK: 0056-0419973-48, BPR: 441372482211, UNGUKA:  30200457240019

NB: Andi mafaranga y’ibikoresho yishyurwa kuri compte iri mu BK:056069083214

 


 

 

UMWIHARIKO KU MITANGIRWE Y’AMAFARANGA Y’ISHURI MU MWAKA WA 2017 HAZAKURIKIZWA UBURYO BUKURIKIRA

I.   ICYICIRO  CY’ABANA  B’INDASHYIKIRWA

  1. Abana bazabasha  amabarwa  abajyana mu bigo bya Leta nyuma yo gutsinda ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza(umwaka wa gatandatu) ndetse n’abasoza icyiciro rusange (tronc commun) basonerwa 10% by’amafaranga y’ishuri.
  2. Abana babashije kuba indashyikirwa mu myaka isanzwe umwaka wa 1,2, 4,5 basonerwa kuri ubu buryo bukurikira:
  • Abafite indangamanota y’umwaka iriho amanota kuva kuri 90% kujyana hejuru (95%Percentage on Grade ≤100%)basonerwa 15% ku mafaranga y’ishuri atangwa ku mwaka
  • Abafite indangamanota iriho amanota hagati ya 85% na 90% (90%Percentage on Grade ≤95%).basonerwa 10% ku mafaranga y’ishuri atangwa
  • Abafite indangamanota iriho amanota hagati ya 80% na 85% (85%Percentage on Grade ≤90%)basonerwa 5% by’amafaranga y’ishuri.

ICYITONDERWA: Abigaga ku yandi mashuri bashaka gukomereza muri Gahogo Adventist Academy, nabo bazafatirwa kuri ibi bipimo bivuzwe haruguru hagendewe  ku ndangamanota bafite.

Inshamake:

Kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri ku bana b’ndashyikirwa (FEES PAYEMENT DISCOUNT)

Percentage (%) Obtained Percentage on Grade DISCOUNT
90% 95% 15% of fees for the whole year
85% 90% 10% of fees for the whole year
80% 85% 5% of fees for the whole year

II. IBINDI BIZAGENDERWAHO MU MWAKA WA 2017

Hagendewe ko hari ababyeyi bagiye bafite cyangwa bashobora kugira abana barenze umwe ku ishuri basonerwa kuri ubu buryo bukurikira:

-         Guhera ku mwana wa kabiri, umubyeyi asonerwa 5% by’amafaranga y’ishuri yasabwaga gutanga.

-         Umwana wa gatatu asonerwa 10% by’ayo yasabwaga gutanga

-         Bikomeza bityo no kubandi bana bakurikiyeho agenda agabanyirizwa 5%

Bikorewe i Gahogo kuwa 20/12/2016

HATEGEKIMANA Assiel

Umuyobozi wa Gahogo Adventist Academy

 


 Umwihariko wa Gahogo Adventist Academy/Fees Payment ModesAmatangazo/Announcements

Contacts

Head Teacher

+250 788 659 851