Minutes

GAHOGO ADVENTIST ACADEMY

________________________

IMYANZURO 10 Y'INAMA RUSANGE Y'ABABYEYI

YO

KUWA 28 KANAMA 2016

 Inama yatangiye saa 10h20 iyobowe n’Umuyobozi uhagarariye uburezi mu Itorero ry'abadiventisiti mu Rwanda witwa Pr Jacques Nkinzingabo mu gihe byari bigaragaye nta mubyeyi uri muri Komite wabashije kuboneka.Uyu muyobozi ni nawe watugejejeho Ijambo ry'Imana.

 

1. Kwemeza imyanzuro y’ inama rusange y’ ababyeyi yo ku wa 20/09/2015, kuyikorera ubugororangingo no gusuzuma ko imyanzuro yose yashyizwe mu bikorwa. Inama yasanze hejuru ya 90% y’imyanzuro yarashyizwe mu bikorwa.

2. Hasesesenguwe ikibazo cyibitabo bya program nshya bigomba kugurwa mu buryo bwihuse ( Competent Based curriculum) kugira ngo byorohere abanyeshuri kwiga neza nkuko biteganywa na gahunda nshya. Uruhare rw ikigo ndetse n ababyeyi rukaba rukenewe kugira ngo heswe uyu muhigo mu mwaka wa 2017.

3. Urugendo shuri ruzakorwa n abana mu karere ka Rubavu kureba amashyuza, ikiyaga cya Kivu, n’ibindi byiza nyaburanga biherereye muri ako karere. Buri mwana uzajyayo akazatanga amafaranga ibihumbi umunani (8,000 Rwf).

4. Kongera ingufu ku mpande zombi ( ababyeyi n’ishuri ) mu gukundisha abana umurimo wo kwiga kuko abana bamwe nta gaciro ndetse n’umwanya babiha, ibyo bikaba impamvu nyamukuru ituma abana badatsinda neza mu ishuri. Ibi bizagerwaho mu gihe ababyeyi babaye hafi y’ishuri, naryo rigatanga amakuru hakiri kare.

5. Hakozwe Amatora y ubuyobozi buhagarariye ababyeyi: Inama yatoye abayobozi bakurikira:

  • President: NDAHAYO Samuel
  • Vice President: MUSABYIMANA Angèle
  • Secretary: HATEGEKIMANA Assiel, Director
  • Uhagarariye Nyirikigo: KARANGWA Appolinnaire, Gitarama District Pastor
  • Umubitsi: HAKIZIMANA Philippe
  • Abajyanama 2:
  1. MUGENI Dianne
  2. NYIRACITOYENNE Alphonsine.

 

6. Hashingiwe ku izamuka rikataje ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko ndetse hanagendewe ku ivugururwa rigomba gukorwa mu myigishirize cyane cyane ku bijyanye n’ibikoresho abana bagomba gukenera kugira ngo bige neza, Inama yemeje ko amafaranga y ishuri (Minerval) mu mwaka wa 2017 azishurwa ku buryo bukurikira: ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000 Rwf) ku gihembwe ku bana biga baba mu kigo, n ibihumbi mirongo itandatu (60,000 Rwf) ku bana biga bataha. Abiga barya mu kigo saa sita bazishura 80,000frw.

7. Bitewe nuko abayobozi b’ishuri muri rusange bigorana kwitaba telephone mu gihe ababyeyi babahamagara, Hifujwe ko ibi byakosorwa kugira ngo itumanaho rigende neza hagati y ababyeyi ndetse n abayobozi b’ishuri.

8. Hemejwe ko Discipline iba umuyoboro mwiza ukoreshwa kugira ngo ireme ry uburezi rigerweho, bityo discipline ikaba igomba gusigasirwa mu buryo bwose bushoboka. Abana bagaragaje imyitwarire itari myiza ndetse ishobora kurogoya gahunda z ishuri bakagirwa inama, byananirana bagasezererwa kugira ngo abasigaye bitabweho mu buryo bukwiye.

9. Hongeye gushimangirwa ko igihe bibaye ngombwa ko umwana yoherezwa mu rugo, ubuyobozi bw’ ikigo bumenyesha umubyeyi cyangwa urera umwana mbere yo kumwohereza kugira ngo bibaye ngombwa urera umwana amenye uko amakuru aba yagiye atangwa.

10. Bitewe nuko hari abana bagera ku ishuri ugasanga batabasha kubika ibikoresho byabo neza kubera uburangare ndetse bamwe ugasanga bangije imyambaro y’ishuri bahawe, hemejwe ko uwangije umwambaro agomba kudodesha undi uhwanye n’amabwiriza y’ishuri kandi hakabaho uburyo bwo kubungabunga umutekano w’ibikoresho by’abana mu buryo bwose bushoboka. Abana baba biba bagenzi babo bagahabwa ibihano biteganwa n’amategeko agenga ishuri

Bikorewe i Gahogo ku wa 28/08/2016

HATEGEKIMANA Assiel

Umwanditsi w’Inama rusange y’ababyeyi

 

 

 

-------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------

 

GAHOGO ADVENTIST ACADEMY

________________________

 

 

 

IMYANZURO 16 Y'INAMA Y'ABABYEYI YO

KUWA 20 NZERI 2015

 

 

Inama yatangiye saa 10h15 iyobowe n’Umubyeyi waruhagarariye abandi witwa Nzayisenga Emmanuel. Ikaba yaratangijwe n’Indirimbo zatoranijwe z’amakorari yo muri Gahogo Adventist Academy harimo Korari yitwa Last events laymen na Revival Choir. Ijambo ry’Imana ryatanzwe na Ruti Mfizi Christophe, Umuyobozi ushinzwe iby’umwuka mu kigo.

 

  1. Inama rusange yashimye Raporo zitandukanye zatanzwe n’Umuyobozi w’ishuri, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, Umuyobozi wungirije ushinzwe discipline.
  2. Inama yemeje ko mu mwaka w’amashuri utaha minerivali izaba ari 105,000frw, uniforme  izagurwa amafaranga 25000frw irimo ishati 2, ipantalo2, umupira w’imbeho1, karavate 1 n’agapira ka sport 1. Ibindi bisanzwe byishyurwa bizamenyeshwa ababyeyi binyuze ku ibauwa izandikirwa ababyeyi.
  3. Inama yemeje ko buri gihembwe hazajya hatangwa amafaranga 500 ajyanye n”itumanaho nkuko company ibikora aricyo giciro isaba kandi bikaba bigaragara ko ubu buryo bwo gutumanaho buri kudufasha cyane mu mikorere y’ishuri nderse n’ababyeyi.
  4. Amafaranga yo gusuzumira abana ku ishuri azatangwa ni 2500frw ku gihembwe. Aya mafaranga akazafasha no kubona imiti yoroheje yunganira mu gihe umurwayi aje kwisuzumisha ariko mu gihe hakenewe imiti ihenze umwana azajya ayiyishyurira.
  5. Inama yemeje ko amafaranga atandukanye yahabwaga abanyeshuri mu ntoki, hashakwa konti yajya ashyirwaho kuko usanga abanyeshuri bayahabwa ntibayatange ku buyobozi bw’ishuri bigateza imikoranire hagati y’ishuri n’ababyeyi.
  6. Inama yemeje ko buri mwana wiga yagombye kuba afite ibikoresho bihagije byo kwigiramo ndetse akagira umuhati wo kubicunga neza, cyane cyane amakaye yigiramo kandi akayakoresha nkuko bikwiye. Amakaye agafatirwamo notes kandi uwo bigaragaye ko atabikora akabihanirwa nkuko amategeko y’ishuri abiteganya.
  7. Inama yemeje ko mu gihe umwana aciyemo umwambaro w’ishuri, umubyeyi we azajya asabwa kumudodeshereza undi ujyanye n’amabwiriza y’ishuri.
  8. Hafashwe umwanzuro ko ababyeyi bafite abana biga bataha bagomba kujya bafasha ubuyobozi bw’ikigo mu gihe abo bana batabashije kugera ku ishuri kuko mu gihe bazajya basiba ntibimenyekane bishobora kuviramo abana gusezererwa burundu mu kigo
  9. Inama yashimye ko ubuyobozi bw’ishuri bwakuye abana mu bwigunge buteganya ko buri mwana agira sim card ye ashobora gukoresha avugana n’iwabo bitagize icyo byangije. Bityo telephones ngendanwa ntabwo zemewe mu kigo, uzayifatanwa azahanwa nkuko amategeko y’ishuri abiteganya.
  10. Inama yemeje ko mu gihe umubyeyi atumweho n’ubuyobozi bw’ishuri kubera ikibazo cy’imyitwarire y’umwana ntaboneke, uwo mwana azajya yoherezwa mu rugo. Kandi mu gihe imyitwarire y’umwana idahindutse azajya yoherezwa burundu iwabo mu rwego rwo kurushaho gufasha no kurengera abandi bana bakeneye kwiga. Mu gihe umwana agaragaweho ikosa nibyiza ko umubyeyi yihutira gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri mu maguru mashya kugira ngo umwana afashwe hakiri kare bitaragera kure.
  11. Inama yemeje ko byaba byiza ko abana batahatirwa kutabatizwa mu gihe babyifuje kuko aba ari uburenganzira bwabo bwo guhitamo nkuko itegeko nshinga ry’u Rwanda ribisobanura
  12. Inama yemeje ko abayobozi ndetse n’abarezi bajya bashyira imbaraga mu kuvuga indimi z’amahanga mu rwego rwo gufasha n’abana kwiyumva muri izo ndimi dore ko ari nazo bakoresha biga
  13. Inama yemeje ko mu gihe umubyeyi abonye ubutumwa bumugezeho yajya agira umuhati wo kugaragaza ko bwamugezeho.
  14. Inama yemeje ko ingingo yarebanaga n’amatora ya Komite nyobozi y’inama rusange y’ababyeyi yakorwa mu mwaka utaha mu gihembwe cya mbere, dore ko iyi nama ibaye ari iya nyuma muri uyu mwaka w’amashuri hakaba hari abana benshi barangije ntibazagaruke umwaka utaha bikaba byahita bidusaba nanone kuvugurura. Amatora azategurwa kandi akorwe mu gihembwe cya mbere cya 2016.
  15. Inama yemeje ko mu gihe umunyeshuri akomeje kurangwa n’akajagari ku ishuri, ntiyige, ntabe mu murongo umwe n’amategeko ngengamikorere y’ikigo agiye kujya yoherezwa mu rugo burundu. By’umwihariko abiga mu wa gatatu S3 no mu wa gatandatu S6 bazajya basabirwa gukurwa ku rutonde rw’abazakora ikizamini cya Leta.
  16. Inama yemeje ko amategeko ngengamikorere y’ishuri agiye gusohoka bityo ababyeyi bakarushaho gusobanukirwa na za kirazira mu gihe umwana ari ku ishuri mu rwego rwo kugaragaza by’umwihariko bimwe mu bihano biba biteganijwe.

HATEGEKIMANA Assiel

Umwanditsi w’Inama rusange y’Ababyeyi

Gahogo Adventist Academy

 --------------------------------------------------------------------------------------------------------

Umwihariko wa Gahogo Adventist Academy/Fees Payment ModesAmatangazo/Announcements

______________________________________________________________________

 

 

 

 

 

 

GAHOGO ADVENTIST ACADEMY

___________________________

IMYANZURO 12 Y'INAMA Y'ABABYEYI YO

KUWA 17 GICURASI 2015.

Inama y'ababyeyi yatangiye saa 9h45 iyoborwa n'umubyeyi witwa NZAYISENGA   Emmanuel ikaba yarafashe imyanzuro ikurikira:

  1. Inama yashimye ubuyobozi bw'Ishuri kuri gahunda nziza bufite cyane cyane uburyo bwashyizweho bwo kugezaho ababyeyi amakuru yubuzima bwo ku ishuri, ababyeyi basaba ko bukomeza kurushaho.

  2.  Mu rwego rwo gufasha abana mu gihe cy’uburwayi hafashwe umwanzuro wo gushyiraho  ivuriro mu kigo(Sick bay/infirmerie) numuganga wo kubavura mu gihe ari indwara zoroheje  bityo bikagabanya ingendo abana bakoraga bajya kwa muganga. Ubuyobozi bwishuri bwasabwe kurangiza uyu mushinga ugatangarizwa ababyeyi icyo usaba.

  3. Mu rwego rwo kurushaho kwita ku myitwarire nimicungire yabana ku ishuri hafashwe umwanzuro ko mu gihe umubyeyi ahamagawe ku ishuri kubera imyitwarire mibi yumwana we ntaboneke, azajya yoherezwa mu rugo. Ababyeyi basabwa kuba hafi y'ubuyobozi bwikigo kubijyanye nimyitwarire yabana babo.

  4. Hafashwe umwanzuro ko mu gihe igitambaro cy'ishati cyakoreshwaga  kitabonetse hakoreshwa paupeline qualite  ya mbere kugira ngo abana batabashije kubona uniforme babashe kuzibona mu gihe kihuse.

  5. Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri uniforme n'uburyo yagiye igorana hafashwe ko ubuyobozi bw;ishuri bwajya bukora commande y'imyenda mbere yuko umwaka wamashuri utangira, abana bakaza kwiga bahita babona uniforms.

  6.  Mu rwego rwo guca kuryama muri dortoir kwabana bamwe na bamwe 'itewe nubunebwe bafite cyangwa kwirwaza hafashwe umwanzuro ko hagiye gushyira mu bikorwa icyo amategeko ateganya. Igihano cyo koherezwa mu rugo mu gihe cy'icyumweru ku munyeshuri ufatiwe muri dortoir bitazwi.

  7. Ababyeyi bafite abana biga bataha basabwe kujya bamenyesha mbere ubuyobozi bw'ishuri miba habonetse impamvu ituma umwana asiba ishuri. Mu gihe bitakozwe umwana azajya abihanirwa nkuko amategeko y'ishuri abiteganya.

  8. Mu rwego rwo kurushaho kuzamura amajyambere y'ikigo hemejwe ko mu nama itaha hazatangwa ubusobanuro ku mishinga y'ishuri ifasha abana kurushaho kwiga neza ariyo computer Lab, Ibibuga bitandukanye nindi yose ifasha ishuri kurushaho kuzuza inshingano yaryo.

  9. Hemejwe ko ababyeyi bajya barushaho kunganira ishuri mu gutanga ibitekerezo ndetse ninama cyane cyane ku burere bwifuzwa ku bana barererwa muri Gahogo Adventist Academy.

  10. Hemejwe ko Ubuyobozi bw'ishuri bwakwiga umushinga wo gushyiraho groupe ya Watsap ihuriweho n’ababyeyi barerera mu kigo kugira ngo hajye habaho uburyo bwo guhana amakuru yuko abana baba babayeho ku ishuri.

  11. Hemejwe ko ubuyobozi bw'ishuri bwashyiraho uburyo bwo kureba ibikoresho abana bakenera baje cyangwa bari ku ishuri kugira ngo hirindwe gusohoka ikigo kubwimpamvu zo gushaka ibyo bikoresho hanze.

  12. Hafashwe umwanzuro ko abanyeshuri bagaragaza imyitwarire itandukanye nuko amategeko yishuri abiteganya  cyane cyane ku bijyanye na Copinage(ubucuti hagati yabanyeshuri ahanini usanga bubarangaza), maquillage(kwihindura: kogosha ingohe, gusiga iminwa, Gusiga inzara), Gucamo cyangwa kugabanya  imyambaro y'ishuri bahawe; ko hagiyeho gahunda yo kubigisha uko bagomba kwitwara, uwo bigaragaye ko atabashije kwikosora agahanwa.

HATEGEKIMANA Assiel

Umwanditsi w Inama rusange y’ababyeyi

 0788659851/0722659851

 

Umwihariko wa Gahogo Adventist Academy/Fees Payment ModesAmatangazo/Announcements


Ibitabo byavuzweko bishobora kwitabwaho mugihe umubyeyi ashatse

kugurira umwana ibitabo

  • FOR ADVANCED LEVEL

  • ORDINARY LEVEL

 

Umwihariko wa Gahogo Adventist Academy/Fees Payment ModesAmatangazo/Announcements

Contacts

Head Teacher

+250 788 659 851